Uwase Muyango Claudine watsindiye ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, nk’umukobwa wambara akaberwa yatangaje ko yakomerekeye bikomeye mu rukundo. yemeza ko ubu yafashe umwanzuro wo kwishakira amafaranga no kwita ku mwana we w’imfura

Mu mpera za 2024 hatangiye guhwihwiswa inkuru ko mu rugo rwa Muyango na Kimenyi byaba bitameze neza ariko bombi bakaryumaho, bakerekana ku mbuga nkoranyambaga ko urugo rwabo ari nta makemwa.

Izi nkuru zambukiranyije umwaka wa 2025, ku mbuga nkoranyambaga benshi bakavuga ko iby’aba bombi bitameze neza, ariko bo bagakomeza kwerekana ko ‘ari amagambo y’abashaka kubasenyera.’

Byarakomeje bakomeza kotswa igitutu. Icyo gihe akenshi Muyango yagaragaraga yasohotse wenyine ahantu hatandukanye, n’amagambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga agenda akendera.

By’umwihariko ku munsi wahariwe abakundanye wizihizwa ku wa 14 Gashyantare buri mwaka wasangaga imitoma icicikana hagati yabo. Mu mwaka washize wa 2025 ubwo wizihizwaga uyu munsi si ko byari bimeze, kuko nta n’umwe muri aba wigeze wifuriza undi umunsi mwiza nk’uko byajyaga bigenda mu myaka yashize.

Ibi na byo byatumye abantu babakeka amababa, bakavuga ko ishyamba ritakiri ryeru, ko ntakabuza batandukanye.Nyuma yibi byose hagiye hanze amajwi ya Miss Muyango Claudine avuga ko ibintu byinkundo yabivuyemo ubu ashyize imbere gushaka amafaranga ibi yavuze nyuma Yuko hashize igihe kitari gito kimenyi Yve agiye mubushinwa .

Gusa uyu mugabo yagiye abwirwa amagambo asebya umugore gusa ibyo ntiyabikozwaga hari abamutukaga gusa ntabiteho ahubwo Akaba aribo atuka muri make ntiyigeze ahishura ko urukundo rwe na muyango Uwase Claudine rwaba rwararangiye.

Mu kiganiro cyabereye ku TikTok cyari kiyobowe na Pasiteri Hakim, yavuze ko urukundo rwe rwamugejeje aho yumva “nari mpfuye” mu mutima, avuga ko yanyuzemo ibibazo bikomeye, ariko hari igihe yabonwaga nk’ufite amakosa yose.

Yagize ati: “Iby’abagabo narabibonye, nari mpfuye… ndakunze, ndakunda, ariko aho byangejeje, narimpfuye.” Ubu ngo yashinze imizi mu kwishakira amafaranga no kwita ku mwana we w’imfura, nyuma yo gucika intege ku byerekeye abagabo no gushaka umugabo. Yavuze ko urukundo rwari rwamugejeje ku rupfu rw’umutima, bigatuma ashyira imbere ubuzima bwe n’umwana we aho kugira icyizere cyo gukunda abagabo bundi bushya. Pasiteri Hakim yamugerageje kumusengera akira umugabo, ariko we yahise amusubiza ati “Oya! Pastor ba, uretse sha,” avuga ko ibintu by’abagabo yabikuye mu bwonko.