Uburusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye bya drones na missiles kuri Ukraine mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, mu gitero cyiswe n’inzego za Ukraine ko ari cyo gikomeye kurusha ibindi byose byabaye muri uyu mwaka. Ibi bitero byasize abantu ibihumbi n’ibihumbi badafite ibikoresho bitanga ubushyuhe bwo mu nzu, mu gihe igihugu kiri mu bihe by’imbeho ikabije.
Ibi byabaye amasaha make mbere y’uko Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, agera i Kiev. Ageze imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, yavuze ko ibi bitero bigaragaza ko Moscou “idafite ubushake nyakuri bwo gushaka amahoro”. Ku ruhande rwa Amerika, Perezida Donald Trump, abinyujije ku muvugizi we Karoline Leavitt, yavuze ko “adatangajwe” n’bi bitero by'ubu Rusiya
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko Uburusiya bukomeje gutera abaturage ubwoba aho gukoresha inzira ya dipolomasi. Yongeyeho ko Moscou “yongeye kwirengagiza imbaraga za Amerika” mu gushaka igisubizo cy’amahoro.
Mu ijoro ryose, humvikanye ibisasu byinshi i Kiev, abaturage bo mu nyubako zirenga 1 000 bava mumazu yabo , mu gihe ubushyuhe bwari buri munsi ya -20°C. Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zatangaje ko Uburusiya bwarashe missiles 71 ndetse bukohereza drones 450, muri zo 38 za missiles na 412 za drones zikaba zarashoboye guhanurwa.
Ibi bitero byibasiye intara umunani zirimo Kiev, Dnipro, Kharkiv na Odessa. Sosiyete y’ingufu ya DTEK yavuze ko ari “igitero gikomeye kurusha ibindi byibasiye urwego rw’ingufu kuva umwaka utangiye”. Minisitiri w’Ingufu muri Ukraine, Denys Chmygal
, yatangaje ko amagana y’ibihumbi by’imiryango, harimo n’abana,bakomeje kugorwa n'ubukonje I Kiev, abantu batandatu bakomerekejwe, mu gihe i Kharkiv ingo zirenga 100 000 zahuye n’i kibazo cy'imbeho nyinshi.
Ikindi kandi, urwibutso runini rwo mu gihe cy’Abasoviyete rwibuka intsinzi ku Budage bw’Abanazi rwangiritse.
Mu majyepfo ya Ukraine, i Zaporijjia, drones z’Uburusiya zishe urubyiruko rw'abari mu myaka 18, zikomeretsa abandi 11 barimo abana batatu.
Ibi byose bibaye mu gihe biteganyijwe ko intumwa z’Uburusiya na Ukraine zizahurira i Abu Dhabi ku wa Gatatu no ku wa Kane mu biganiro bishya biyobowe na Amerika, bigamije gushakira umuti intambara imaze hafi imyaka ine. Perezida Trump yatangaje ko ashaka ko Vladimir Putin “ashyira iherezo ku ntambara”.
Nk’uko Zelensky abivuga, ikibazo gikomeye mu biganiro ni icyerekeye ubutaka, aho Moscou isaba ko ingabo za Ukraine zivana mu bice bya Donbass igenzura, mu gihe Kiev ibyanga.