๐๐ช๐ ๐ช๐ง๐ ๐๐ ๐ฎ๐๐จ๐๐ฌ๐๐จ๐๐ช๐ง๐๐๐ ๐๐๐ฎ๐ค๐ฃ ๐๐ฅ๐ค๐ง๐ฉ๐จ ๐ ๐ช๐ง๐ ๐
๐ค๐จ๐๐ฅ๐ ๐๐๐๐ ๐๐ฎ ๐๐ฎ๐๐๐ฌ๐๐ง๐ ๐ ๐ค ๐ฃ๐ฉ๐ ๐ฃ'๐๐๐๐๐๐ฃ๐๐ง๐ค ๐๐ ๐๐ฃ๐๐ฎ๐ ๐ ๐ช๐ง๐ ๐ช๐ฎ๐ช ๐ข๐ช๐ ๐๐ฃ๐ฃ๐ฎ๐ ๐ฎ๐๐ฌ๐ ๐๐ฉ๐๐๐ช๐ง๐๐จ๐๐ฌ๐
Uyu munya Ghana Joseph Sackey wโimyaka 23 yโamavuko ukinira ikipe ya Mukura VS hagati mu kibuga nka nimero 6 wifuzwaga bikomeye na Rayon Sports, ikipe ye ya Mukura VS yanzuye ko atagurishwa muri uku kwezi kwa mbere.
Joseph Sackey ugifite amasezerano y'umwaka nโigice mu ikipe ya Mukura VS akaba umwe mu bakinnyi beza muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ku mwanya we (nimero 6) yifujwe na Rayon Sports gusa mukura VS ntiyashatse kwinjira mu biganiro kuko nta gahunda ifite yo kurekura undi mukinnyi muri uku kwezi kwa mbere nyuma yo kugurisha abakinnyi babiri (2) barimo Uwumukiza Obed wagurishijwe muri Rayon Sports na Destin Malanda wagiye mu Amagaju Fc
Amakuru Tv7rwanda.com yamenye ni uko niyo Joseph Sackey niyo yagurishwa mu yindi kipe byazakorwa mu mpeshyi ya 2026 kuko nโubundi azaba agifite amasezerano azarangira mu mpeshyi ya 2027.
Joseph Sackey wakiniye ikipe nka Muhazi united mbere yuko ajya muri Mukura VS kugeza ubu niwe watsindiye ikipe ya Mukura VS ibitego byinshi muri shampiyona kuko afite ibitego bine (4) ndetse yanatanze imipira yavuyemo ibitego ibiri (2) mu mikino 15 yakinnye ya shampiyona.
Mukura VS yasoje imikino banze ya shampiyona y'icyiciro cya mbere iri ku mwanya wa karindwi (7) n'amanota 27 ntishaka gukomeza gutakaza abakinnyi bayo bโingenzi kuko yifuza kugaruka mu gice cya kabiri cya shampiyona ihatanira imyanya myiza ndetse ishaka nโibikombe cyane ko iri guhatanira igikombe cy'amahoro ndetse nโigikombe cya shampiyona.