Kuri uyu wa kane taliki ys 29 Mutarama 2025 ubwo ikipe ya Rayon Sport yari imaze gutsindwa na Police FC igitego 1-0 ikanahita isezererwa mu mikino y'igikombe cy'intwari, umutoza w'iyi kipe Bruno Ferry yageneye ubutumwa abakunzi b'iyi kipe.

Muri ubu butumwa umutoza wa Rayon Sport yagarutse ku bintu bitatu aribyo igitutu, uko abona iyi kipe ubu ndetse nuko abona izaba imeze mu gihe kizaza Mu butumwa bwe

Ku kuba ari ku gitutu yagize ati "Iyo igitutu kiza kuba ari ikibazo kuri nge, nakagombye kuba narahinduye akazi. Iyo uri umutoza aho ari ho hose, igitutu kiba gihari. Icy’ingenzi ni uko umenya kukigenzura ni kimwe no mu kibuga. Icyo nzi ni uko nkora cyane buri munsi kandi nkuzuza inshingano zanjye."

Uyu mutoza akomeza avuga ko ubu abona ikipe igenda ihinduka ukurikije uko yayisanze akanemeza ko bigaragara ko uko yayisanze bigaragara ko atakiri ko imeze

Ati"Ndakeka ko mubona itandukaniro hagati y’igihe natangiriye n’uko ikipe ikina ubu. Vuba hafi aha mushobora kubona urwego rwiza cyane dushobora kugeraho muri uyu mwaka w’imikino."

🗣️yanageneye butumwa bwihariye bafana bwo kubashimira kuba barakomeje kuba hafi ikipe yabo muri iyi minsi itamerewe neza ndetse byumwihariko kuri uyu mukino batsinzwemo na Police FC ati"Mbere yo kurangiza, ndashaka no gushimira abafana babaye intangarugero iri joro."