Ntabwo impera z’icyumweru gishize zagendekeye neza umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier nyuma yo kubura Igikombe cy’Amahoro yanahushije penaliti aho bamwe babimwegetseho.
Hari ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026 ubwo habaga umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wahuje Rayon Sports na APR FC kuri Stade Amahoro.
Umukino warangiye ari 1-1 maze hitabazwa penaliti, APR FC itwara igikombe kuri penaliti 4-2.
Muri izi penaliti, Kwizera Olivier yateye penaliti ya kabiri maze arayihusha, yakurikiwe na Ndikumana Asman na we wayihushije.
Ntabwo byakiriwe neza n’abakunzi ba Rayon Sports, batumvaga uburyo uyu munyezamu yateye penaliti noneho akanatera iya kabiri.
Uku gutakaza iki gikombe bamwe bakaba ari we byeketsweho, na we nyuma yo kubura Igikombe yananiwe kuva mu kibuga yicara hasi ararira ndetse yagiye kwambara umudali arira kugeza asubiye mu rwambariro.