Abafana ba Arsenal bishimiye gusoza umwaka w’imikino wa 2025/26 kuri Shampiyona y’u Bwongereza, wasize ikipe yabo ishyikirijwe igikombe yegukanye mu myaka 22 ishize.

Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2026, aho abakunzi ba Arsenal mu Rwanda biganjemo abari mu ishyirahamwe ryayo barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, bahuriye muri Kigali Universe.

Aba bose bari bakurikiye umukino w’Umunsi wa 38 wa Shampiyona y’u Bwongereza wari wayihuje na Crystal Palace, unarangira bafite intsinzi y’ibitego 2-1.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kwegukana Igikombe cya Shampiyona kwa Arsenal, bisobanuye ikintu kinini ku Rwanda nk’umwe mu bafatanyabikorwa bayo.

Ati “Hari hashize imyaka 22, yari myinshi cyane, twari dufite inyota. Ubu rero igikombe twarakibonye, tukaba twishimye cyane. Twishimye nk’abafana ba Arsenal, ariko nanone twishimye nk’Abanyarwnda kubera Visit Rwanda.”

“Hari hashize imyaka umunani turi mu bufatanye na Arsenal, twibaza igihe tuzatwarira iki gikombe tugaheba. Ku mwaka wa nyuma baduhaye impano nziza y’igikombe, tugomba kucyishimira twese. Nubwo amasezerano yararangiye, ariko Arsenal izakomeza ari Visit Rwanda uko byagenda kose.”

Minisitiri Nduhungirehe yongeyeho ko akazi gakomereje ku kuyishyigikira mu mukino wa nyuma wa UEFA CHampions League uzayihuza na Paris Saint-Germain, ukazaba ari umukino w’umwihariko kuko amakipe yombi afitanye imikoranire n’u Rwanda.